ITANGAZO RYA CYAMUNARA
- 4 hours ago
- 1 min read

Rwanda Men's Resource Centre (RWAMREC) iramenyesha abantu bose ko ifite ibikoresho bitandukanye ishaka kugurisha binyuze muri cyamunara rusange.
Aho ibikoresho biherereye
Abifuza kubisura bazabisanga ku biro bikuru bya RWAMREC biherereye:
Akarere ka Gasabo
Umurenge wa Kimironko
Akagari ka Bibare
Umudugudu wa Inyamibwa
Hafi y'Isoko rya Kimironko, mu nyubako ya YUSSA PLAZA, igorofa rya kabiri.
Itariki n'amasaha yo gusura ibikoresho
Abifuza kugura ibi bikoresho bazemererwa kubisura:
Itariki: 9 Nyakanga 2026
Igihe: Guhera saa sita z'amanywa (12:00) kugeza saa kumi z'amanywa (16:00).
Igihe cya cyamunara
Cyamunara izatangira saa 16:10 ku munsi wo gusura ibikoresho.
Icyitonderwa: Uwegukanye cyamunara azatwara ibikoresho byose biri muri lote yatsindiye.
Urutonde rw'ibikoresho biri muri cyamunara
No. | Igikoresho | Umubare |
1 | Mudasobwa (Computer) | 37 |
2 | Mucapyi (Printer) | 12 |
3 | Imashini itanga amazi (Water Dispenser) | 1 |
Ibyitonderwa
RWAMREC ifite uburenganzira bwo kutemera ibiciro byatanzwe igihe biri munsi y'agaciro ntarengwa kagenwe kuri ibyo bikoresho.
Uwegukanye cyamunara agomba kwishyura amafaranga yose angana n'agaciro k'ibyo yaguze kuri konti ya RWAMREC ASBL No. 100001175984, bitarenze amasaha 24 uhereye igihe cyamunara yarangiriye.
Ibikoresho byaguwe bigomba gutwarwa bitarenze amasaha 48 nyuma yo kwishyura.
Bikorewe i Kigali, ku wa 18 Kamena 2026
Fidele RUTAYISIRE
Umuyobozi Nshingwabikorwa
RWANDA MEN'S RESOURCE CENTRE (RWAMREC)




Comments